Guverinoma y’u Bwongereza yasabye abaturage bayo bari muri Sudani y’Epfo guhunga iki gihugu kubera intambara ikomeje gukaza umurego.
Kuva Sudani y’Epfo yabona ubwigenge mu 2011 hakomeje kurangwa ibibazo by’umutekano muke nubwo mu 2018 Perezida Salva Kiir na Riek Machar basinye amasezerano yo guhagarika intambara no gusangira ubutegetsi hagati y’amashyaka ari mu gihugu.
Mu mpera za Werurwe 2025, Visi Perezida wa mbere, Riek Machar yatawe muri yombi byongera impungenge ku mutekano mu gihugu.
Itangazo ryasohowe n’u Bwongereza risaba buri muturage wabwo uri muri Sudani y’Epfo “ubona bishoboka ko yahita ahava ubu. Umutekano nukomeza kuzamba, imihanda y’imbere mu mu gihugu no hanze izahita ifungwa. Ikibuga cy’Indege cya Juba gishobora gufungwa cyangwa ntibishoboke kugikoresha.”