April 20, 2025

Equity Bank Rwanda yasinye Amasezerano y’Ubufatanye na FAGACE mu Gufasha Ba Rwiyemezamirimo Bato kubona Inguzanyo

. @rwequitybank amasezerano y’ubufatanye n’Ikigega Nyafurika cy’Ingwate mu by’Ubukungu (FAGACE), agamije korohereza abikorera kubona inguzanyo, cyane cyane ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse.

 

Ni amasezerano yasinywe ku wa 27 Werurwe 2025, akazafasha ba rwiyemezamirimo bato kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.

Ubu bufatanye bukubiyemo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kubona imari iciriritse binyuze mu ngwate zitangwa na FAGACE, bikazafasha kwagura ibikorwa by’ubucuruzi no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Equity Bank Rwanda Plc yo izajya itanga inguzanyo ku mishinga y’ishoramari yishingiwe na FAGACE.

 

Iyi banki izajya itanga inguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 80 Frw, na ho FAGACE yo ikazajya itanga ingwate ya 50% y’inguzanyo umuntu yatse. Hari kandi amafaranga y’inyongera y’ubwishingizi azaba ari hagati ya 1% na 2% bitewe n’ubwumvikane bazagirana.

Umuyobozi wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yavuze ko ubu bufatanye ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ishoramari, cyane cyane mu gufasha abakora ubucuruzi kubona ubushobozi bwo gukomeza kwagura ibikorwa byabo no gutanga akazi ku bandi.

Yagize ati “Ubu bufatanye buje gufasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse, kuko imwe mu mbogamizi bahura na zo zituma badashobora kubona inguzanyo harimo n’ingwate, ubu rero iyi ni intambwe igana mu gukemura icyo kibazo dutanga ibisubizo bifatika.”