April 19, 2025

Cardi B Yashinje Offset Gukoresha Ibinyamakuru By’ibihuha Mu Guseseza Izina Rye

Umuraperikazi Belcalis Almanzar uzwi nka Cardi B, uherutse gutandukana na Offset, yashyize ahagaragara ibirego bishinja umugabo we gukoresha ibinyamakuru bikoresha imbuga za interineti mu kumusebya no gutangaza amakuru atariyo. Mu kiganiro yatanze akoresheje urubuga rwa X, Cardi B yavuze ko Offset afite inshuti nyinshi mu banyamakuru b’ibyamamare, bakoresha imbuga zitangaza amakuru y’ibihuha ku buryo bwose agamije kumusebya.

Cardi B, umaze igihe atabanye neza na Offset ndetse bari no mu manza za gatanya, yatangaje ko atishimiye uburyo amakuru atariyo yagiye akwirakwizwa muri rusange. Yagize ati, “Offset afite inshuti nyinshi zifite ibinyamakuru bikorera kuri internet. Nizo akoresha zikantangazaho ibihuha. Abandi usanga banyandikira buri kanya bambwira ko bafite amakuru mabi bagiye kuntangazaho. Ndabizi ko ariwe uri kubakoresha”.

Uyu muraperikazi yavuze ko ibyo byose byatumye yiyumvamo uburemere bw’ibyo ahura nabyo mu buzima bwe bwa buri munsi. By’umwihariko, yavuze ko akomeje guhangana n’ibibazo biturutse kuri ibi bihuha, ndetse atangaza ko yahisemo gufungura umutima imbere y’abafana be kugira ngo babashe kumva neza iby’ubuzima bwe no gucyemura ibyo bibazo.