Abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU1-9 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange bafatanyirije hamwe n’abatujwe mu nkambi y’abavanywe mu byabo n’intambara.
Ni umuganda wabereye mu Ntara ya Upper Nile, Umujyi wa Malakal, ahaherereye iyo nkambi, witabiriwe n’abasaga 400 ku wa 29 Werurwe 2025. Iki gikorwa cyari kigamije gukemura ibibazo by’isuku n’umutekano muri iyo nkambi, aho abagize itsinda rya RWAFPU1-9 bafatanyije n’abaturage mu gusibura imiyoboro y’amazi, gukuramo imyanda no guharura ibihuru bihakikije, byose bigamije guhangana n’imyuzure no kurandura indiri y’imibu itera malaria.
Mu gikorwa cy’umuganda, abapolisi b’u Rwanda banashishikarije abatuye inkambi kwirinda izindi ndwara ziterwa n’isuku nke nka Cholera n’izindi. Umuyobozi w’inkambi, Zechariah Deng Owet, yashimye cyane igikorwa cy’umuganda bafatanyije n’abapolisi b’u Rwanda, avuga ko ari igikorwa gikomeye kigaragaza urukundo, ubumwe n’ubufatanye bafitanye, bikanerekana ubushake bwo kubungabunga amahoro no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Uyu muganda rusange ni indi ntambwe igaragaza uruhare rw’abapolisi b’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu bihugu bikomeje kugerwaho n’intambara.