April 20, 2025

Umunsi aririmbwa mu Bufaransa, impamvu yo kudatwara Tour du Rwanda n’ibindi: Ikiganiro na Karadiyo

Eric Manizabayo ‘Karadiyo’ ni umwe mu bakinnyi b’abahanga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu mu mukino w’amagare, akaba ari n’urugero ku bakiri kuzamuka bakunda uyu mukino.

Ni umukinnyi umaze gukina amasiganwa menshi yaba ayo mu Rwanda no hanze yarwo, dore ko mu mwaka washize yanitabiriye Imikino Olempike ahagarariye u Rwanda.

Kwitabira amarushanwa mpuzamahanga arimo na Tour du Rwanda yo mu 2025 iheruka gukinwa muri Gashyantare, byatumye we na bagenzi be Byukusenge Patrick na Tuyizere Étienne babengukwa, berekeza muri Pédale Pilotine yo muri Martinique, ikirwa cy’u Bufaransa.

Mbere y’uko ahaguruka mu Rwanda yerekeza muri icyo gihugu, yagiranye ikiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, agaragaza inyungu yo kujya kumara amezi atanu muri iyo kipe bigendanye n’imyiteguro ya Shampiyona y’Isi izabera i Kigali muri Nzeri 2025.

IGIHE: Byagenze gute kugira ngo mwisange mugomba kujya muri Pédale Pilotine?

Manizabayo: Nabonye ikipe mu Bufaransa, ndashimira cyane Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) na Pascal Technology, badufashije kugira ngo tubone ibyangombwa.

Ikipe yaratwifuje tuyisaba kuvugana n’umutoza wacu muri Java-InovoTec, bakaganira bakareba niba bakwemera kuturekura, kandi iyo umuyobozi ari mwiza kuri wowe, ubona ikipe nziza arakureka.

Ikindi kandi mu Rwanda nta marushanwa ahari usibye Shampiyona y’Isi iri muri Nzeri [2025], twagenda tugakina amarushanwa hariya, noneho twagira amahirwe bakaduhamagara tukazaza gukina mu kwa cyenda.

Ni izihe nyungu mubona mu kujya gukinira hariya?

Tuzahita dukina irushanwa mu mpera z’icyumweru. Ntitwamenya uko tuzitwara kuko tuzaba tukinaniwe kubera ingendo, ariko nyuma y’icyo cyumweru bizagenda neza.

Hariya ngiye muri Martinique hazampa ubunararibonye kuko Shampiyona y’Isi izabera i Kigali ntabwo ikinirwa ahantu harambuye. Hariya haba hazamuka hakanamanuka, urumva simpazi ariko Moïse [Mugisha] arahazi yaransobanuriye ambwira ko hazamuka, hakamanuka hakanaba umuyaga.

Kuko hakonje hakaba n’imvura ndakeka ko amezi atanu ngiye kumarayo nzahava nize ibintu byinshi.

Ni mpamvu ki yatumye ifoto yawe mu mikino Olempike isakara?

Hariya nari nasizwe cyane, ndi kuzamuka muri uriya muhanda numva abantu bari kuvuga ngo u Rwanda, nawe urabyumva hari uko wiyumva. Nahise mvuga ngo reka mbasuhuze. Sinumvaga ko wenda byagera hariya.

Waba warigeze ushaka guhagarika gukina amagare?

Hari igihe cyageze ndavuga nti ‘Ese uwarireka [igare]?’ ariko nkareba nkasanga ndarikunda kandi ndashaka kuzagera ku nzozi zanjye, nkumva byose byaba bipfuye. Nahise rero nkomeza gushyiramo imbaraga.

Nkiva muri Olempike numvaga nyuma yaho nzabona ikipe ikomeye. Muri Eritrea birakorwa aho Federasiyo yaho izamura umukinnyi ikanamushakira ikipe mpuzamahanga.

Njye rero mba nibaza ngo umunsi nzaba mfite abana, bakamenya ko nakinnye Olempike, bakambaza icyo nakuyemo nzabasubiza iki? Nzababwira se ko abantu bose basakaje ifoto yanjye kuri za Twitter, Instagram n’izindi mbuga zose? Ntabwo yabyemera.

Sinzi imikorere ya Federasiyo yacu, ariko bazarebe uko bashyiramo umushinga wo gushaka ukuntu byibuze twagira umukinnyi umwe cyangwa babiri i Burayi. Bifasha abakinnyi cyane.

Urebye Eritrea, hariya Biniam Gilmay akina muri Intermarché-Wanty, hagiyeyo Abanya-Eritrea batatu babana, bajya mu ikipe nto ari amahugurwa gusa. Iyo ayo mahirwe rero uyakoresheje ni bwo wumva ngo bagize amanota menshi muri Afurika.

Ese kuki Tour du Rwanda ikigora Abanyarwanda?

Bariya tubarusha imbaraga, ahubwo bo bahora mu marushanwa noneho twe tugahora mu myitozo gusa. Dukina na bo rero igihaha cyabo n’umubiri byaramenyereye kurushanwa.

Twe rero aba ari imyitozo n’ibyo abatoza baba batubwiye. Ibyo bitandukanye no guhatana. Aho uhangana n’umukinnyi, akavaho hakaza undi. Urebye turabarusha.

Urugero nko kuri Henok Mulubrhan yaje gukina Tour du Rwanda avuye muri Espagne mu irushanwa rikomeye kandi yabaye nk’uwa 19. Nka UAE Team Emirates bari bavuye mu rindi rushanwa na Total Energies ni uko. Ubundi ni icyo