Ilunga Longin w’imyaka 52 y’amavuko wamamaye nka Tukowote muri Sinema y’u Rwanda, yatangaje ko agiye gukora ubukwe bitarenze intangiriro z’umwaka utaha nyuma y’igihe ari ku gitutu cy’abavandimwe be.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, ubwo yari abajijwe niba afite gahunda yo gushinga urugo.
Ati “Njye mfite ukuntu ntegura ibintu byanjye n’igihe cy’ubukwe bwanjye kirapanze. Uyu mwaka urarangira mutangiye kubona ibimenyetso by’ubukwe bwanjye nubwo nta gitutu mfite.”
Ku rundi ruhande, uyu mugabo agiye gukora ubukwe, nyuma y’uko yiteguraga kubukora mu 2021 bikarangira butabaye cyane ko uwo bari kurushinga baje gutandukana.
Abajijwe icyo bapfuye, yavuze ko byatewe n’uko uwo bari bagiye kubana yari asanzwe aba mu Birwa bya Seychelles.
Ati “Byapfuye kuko hari ibintu nagombaga kujya gukorera muri Seychelles birangira byanze. Ntabwo nari kwimukirayo nta kintu nzakorayo kandi ntabwo yari kuza i Kigali. Byaranze rero ndabireka mpitamo gushaka undi.”
Avuga ko afite umukunzi bitegura kurushinga mu ntangiriro z’umwaka utaha ndetse ko mu mpera z’uyu abantu bazaba batangiye kubona ibimenyetso.