April 20, 2025

Rutsiro: Urujijo ku rupfu rw’umuturage wasanzwe mu nzu yarishwe atewe ibyuma

Urupfu rwa Ayinkamiye Pauline wo mu Karere ka Rutsiro warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, rwateye benshi urujijo nyuma yo gusangwa mu nzu yari atuyemo yarapfuye atewe ibyuma.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025. Yari atuye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gabiro, mu Mudugudu wa Murama.

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru ni uko yabonywe n’umuturanyi we winjiye mu nzu ye abonye imaze iminsi igera kuri ibiri ikinguye ariko nta muntu umuca iryera.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yavuze ko aya makuru bayamenye, bakirimo kuyakurikirana. Ati “Andi makuru tumenya turabamenyesha.’’

Uyu muturage yabaga wenyine, yari yaratujwe muri ako gace nk’umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko utishoboye, gusa abana bamwe babaga ahandi bashakisha ubuzima, umuto abana na nyina wabo.