Perezida wa Gasogi United akaba n’Umuyobozi muri Rwanda Premier League, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino iri hasi kurusha izindi zose zabayeho.
Uyu muyobozi yabigarutseho ubwo ikipe ye yari imaze kunganya na AS Kigali ubusa ku busa mu mukino wabimburiye iy’Umunsi wa 22 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu.
Abajijwe n’abanyamakuru uko abona Shampiyona y’uyu mwaka, KNC utaretse ngo ikibazo kirangire yagize ati “ Ni yo Shampiyona iri hasi kurusha izindi zose zabayeho. Ubuse amakipe mukunda kugarukaho mubona akina ibiki? Ntacyo. Ndakubwiza ukuri ubirebe.”
KNC yavuze ibi, mu gihe muri uyu mwaka w’imikino umubare w’abanyamahanga wongerewe ukagirwa batandatu bashobora kubanza mu kibuga.
Yagaragaje ko abagurwa baba bari ku rwego rwo hasi ntacyo bafasha cyane ko hari na bamwe bamaze gusezererwa na shampiyona itararangira.
Ati “Abanyamahanga bwoko ki? Hari n’abo tugiye gutegera mukanya (gusezerera). Mukurikirane ni bangahe bamaze gusezererwa na mbere y’uko shampiyona irangira?”
Uyu muyobozi kandi yanagaragaje ko bimwe mu byishe umupira n’abanyamakuru barimo.
Ati “Aya makipe (akomeye) mbona ariyo asigaye afite ibiganiro by’imikino. Muragenda mugakabiriza ibintu, mukabitaka ariko wajya kureba ugasanga nta kintu kirimo.”
Yongeyeho ati “ Niba mushaka ko umupira uba umupira, muve mu bufana. Reba mbibabwire mwishe umupira, mwishe Shampiyona, murabeshya rubanda.”
Nyuma yo kunganya na AS Kigali, Gasogi United yagumye ku mwanya cyenda n’amanota 27