Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu, REG, yatangiye gutanga ibyuma bishyushya amazi bikoresheje imirasire y’izuba, aho ababihabwa bishyura amafaranga make bafite andi bakazajya bayishyura mu byiciro mu myaka ibiri.
Ni ibyuma bizahabwa ingo ibihumbi 10. Uhabwa icyo cyuma aba asanzwe afite amazi mu rugo kuko ari yo yoherezwa muri icyo cyuma agashyushywa na cya cyuma cyakoresheje ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.
Ni ibyuma biri mu nzego zitandukanye bitewe n’ingano y’amazi bishushya aho ugikeneye yegera REG agahuzwa n’imwe muri sosiyete zibicuruza akishyura amafaranga make andi akazajya ayishyura buhoro.
Ukeneye icyo cyuma yishyura hagati ya 250.000 Frw na 857.000 Frw bitewe n’icyo akeneye noneho REG ikamuguriza agera kuri miliyoni 1,3 Frw, uwagurijwe agasigara yishyura.
REG isobanura ko iyo gahunda ya Leta igamije korohereza abantu bagorwaga no kwigondera ibikoresho bishyushya amazi kuko bihenze ndetse n’uburyo bwo kuyashyushya bukaba butwara ingufu nyinshi.
Umuyobozi ushinzwe ikwirakwizwa ry’ibyo byuma muri REG, Mupenzi Marcellin, aganira na IGIHE yagize ati “Nyuma yo kubona ko abaturage bagorwa no kubona ibyuma bishyushya amazi kubera ko bihenze, REG yashatse uburyo abaturage babyifuza bagurizwa amafaranga yo kugura ibyo byuma adafite inyungu noneho bakayihabwa mu nzu zabo.”
Mupenzi yongeyeho ko ubu muri iyo gahunda hamaze gutangwa imirasire 3.579 mu gihugu hose ndetse ko abayihawe babasha gushyushya amazi nta mashanyarazi bitwaye cyangwa ngo bahendwe n’ibindi bicanwa.
Mu mpera za 2024, Minisiteri y’Ibidukikije yagaragaje ko ikeneye ishoramari rya miliyoni 60$ mu kongera ibyuma bishyushya amazi bikoresheje imirasire y’izuba.