Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe 2025 muri Petit Stade i Remera.
Ni umukino Ikipe y’Ingabo yifashishije Jordan MCrae wakinnye umukino we wa mbere, wari witezwe na benshi bari bafite amatsiko yo kureba umukino wegukanye NBA ari kumwe na Cleveland Cavaliers mu 2016.Uyu mukino watangiye wihuta cyane amakipe yombi atsindana. Agace ka mbere karangiye APR iyoboye umukino n’amanota 17-13.
Mu gace ka kabiri umukino washyushye amakipe yongera amanota yatsindaga abifashijwemo na Aliou Diarra na Stubbs Tyrone batsindaga amanota menshi.Aka gace APR yagatsinzemo ku manota 29 kuri 21 ya Orion BBC. Igice cya mbere cyarangiye Ikipe y’Ingabo iyoboye umukino n’amanota 46-38.
Umukino wakomeje kuryoha no mu gace ka gatatu, abarimo Stubbs na Garba Kennedy batsindira Orion cyane, mu gihe Diarra na Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson n’abo babigenza uko ku Ikipe y’Ingabo.
Aka gace, karangiye APR ikomeje kuyobora umukino.Mu gace ka nyuma, Ikipe y’Ingabo yagaragaje ak’inda ya bukuru itangira kongera ikinyuranyo binyuze kuri Adonis Filer, Uwitonze Justin na Axel Mpoyo batsindaga amanota atatu menshi.
Ku rundi ruhande, Belleck Bell na Garba bagerageza kugabanya ikinyuranyo. Umukino warangiye APR BBC yatsinze Orion BBC amanota 96-77 ikomeza urugendo rwo kudatsindwa muri Shampiyona, aho igeze ku mukino 12.Stubbs Tyrone yatsinze amanota 25 muri uyu mukino, mu gihe Aliou Diarra wa APR BBC yatsinze 20.
Undi mukino wabaye uyu munsi, Tigers BBC yatsinze Espoir amanota 103-84.Shampiyona izakomeza ku Cyumweru, aho APR BBC izakina na Azomco saa 15:00, UGB ikine na Patriots saa 17:30 mu gihe REG BBC izasoza izakina na Tigers BBC saa 20:00.