April 19, 2025

UEFA irigukora iperereza ku bakinnyi ba Real Madrid

Antonio Rüdiger yishimiye intsinzi mu buryo bushotora abafana b'ikipe bari bahanganye

inkuru ducyesha icyinyamakuru igihe.com ivugako Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) yatangiye iperereza ku bakinnyi benshi ba Real Madrid, bashinjwa kurenga ku mategeko ngengamyitwarire yayo ubwo bari bamaze gusezerera Atlético Madrid muri Champions League.

Iperereza rishingiye ku myitwarire idakwiye y’abarimo Antonio Rüdiger, Kylian Mbappé, Dani Ceballos na Vinícius Jr nk’uko byagarutsweho na UEFA.

Real Madrid yakomeje muri ¼ cya UEFA Champions League ku wa 12 Werurwe nyuma yo gutsinda kuri penaliti, ijya kwishimira imbere y’imbaga y’abafana ba Atlético Madrid.

Nubwo UEFA itatangaje birambuye ibyabaye, itangazamakuru ryo muri Espagne ryavuze ko Atlético yatanze ikirego kubera imitwarire y’abakinnyi ba Real ubwo bishimiraga intsinzi.

Amashusho y’umukino agaragaza abakinnyi ba Real Madrid babyina ndetse bakorera ibimenyetso bitandukanye mu maso y’abafana ba Atlético, bo babasubije babatera ibintu bitandukanye bari bafite aho bicaye.

Muri ¼ cya Champions League, Real Madrid izahura na Arsenal aho umukino ubanza uzabera mu Bwongereza tariki ya 8 Mata naho uwo kwishyura ukabera muri Espagne ku wa 16 Mata 2025.