U Burundi bwagaragaje ko bugitsimbaraye ku gusaba u Rwanda kubushyikiriza abagerageje gukura Pierre Nkurunziza ku butegetsi muri Gicurasi 2015.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Gatoni Rosine Guilene, yagaragaje ko aba bantu bashatse gukuraho ubutegetsi bwashyizweho n’abaturage bityo ko bakwiye gukurikiranwa n’ubutabera.
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherutse kwibasira u Rwanda, arushinja kugira umugambi wo gushaka gutera igihugu cyabo rubinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa RED Tabara.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Ndayishimiye yavuze aya magambo mu gihe inzego z’umutekano z’ibi bihugu zari zikomeje ibiganiro kugira ngo ziganire ku buryo zarinda imipaka mu gihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari kuba intambara.