April 19, 2025

Rutsiro: Abazamu bakurikiranyweho kwica urugi rw’ishuri bagatwara mudasobwa

Munyakayanza Théophile na Nyinawumuntu Wellars, bakora izamu ku Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Rambura mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro, batawe muri yombi bakekwaho kwiba mudasobwa ebyiri z’iryo shuri barindaga.

Ni mudasobwa zifite agaciro ka miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda zibwe nyuma yo guca urugi rw’Umunyamabanga w’iryo shuri, abo bazamu bakaba bavuga ko batazi uko byagenze kandi bemeza ko bari ku izamu.

Inkuru dukesha IMVAHO NSHYA