Umugabo wo mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi akekwaho gutema no gukomeretsa ku gahanga umugore bahanye gatanya, hagakekwa ko bapfuye ko umugore yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina.
Byabereye mu Mudugudu wa Gataramo, Akagari ka Rusambu, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi.
Uyu mugabo w’imyaka 53 n’umugore w’imyaka 56 bari barahanye gatanya, umugabo ahita ajya gupagasa mu Karere ka Kayonza, aza kurwara asubira mu rugo umugore aramwakira, aramwondora.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2025, abaturanyi bumvise umugore atabaza babimenyesha ubuyobozi, bageze iwe basanga ari kuruka amaraso ndetse ari no kuva amaraso ku gahanga.
Ababonye uyu mugore bakeka ko uwahoze ari umugabo we ashobora kuba yaramukubise mu bice bitandukanye by’umubiri ari na byo byatumye aruka amaraso.
Umugore yahise yoherezwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyakarenzo, babona birakomeye bamwohereza ku Bitaro bya Gihundwe na byo bimwohereza ku bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK), abaganga baramukurikirana babonye atangiye koroherwa bamwohereza ku bitaro bya CHUB.
Umugabo amaze kubona ko ibyo yakoze bikomeye yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Gashonga, atabwa muri yombi.
Abaturanyi b’uyu mugabo n’umugore n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko bapfuye ko uyu mugore yanze ko baryamana.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo, Dushimimana Jean Baptiste yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umugabo yishyikirije RIB ikamuta muri yombi.
Ati “Inama dutanga ni uko abantu bahanye gatanya badakwiye kongera kubana kuko baba barafashe umwanzuro wo gutandukana kuko bananiranywe. Ikindi ni ugusaba abaturage kwirinda amakimbirane, abafite ibyo batumvikanaho bakegera ubuyobozi bukabafasha”.
Uyu mugabo watawe muri yombi n’umugore we bahanye gatanya bamaze imyaka myinshi babana nk’umugore n’umugabo, ndetse bafitanye abana bakuru barimo n’abiga mu mashuri yisumbuye.
Source: IGIHE