Kim Kardashian: Ubuzima bw’ubwangavu bwamuteye gushyigikira ivugururwa ry’amategeko agenga amagereza.
Kim Kardashian, icyamamare mu ruganda rw’imyidagaduro, yongeye kugaragaza impamvu ikomeye yatumye yiyemeza guharanira ivugururwa ry’amategeko agenga amagereza.
Mu kiganiro The Kardashians cyo ku wa Kane, uyu mugore w’imyaka 44 yasangije abakunzi be uko ibihe by’ubwangavu bwe byamufashije kubona ko hari abatari bakwiye gufungwa, bityo bigatuma agira inyota yo guharanira uburenganzira bwabo.
Kim Kardashian, ari kumwe n’abavandimwe we Kendall Jenner, Scott Disick n’inshuti ye Olivia Pierson, basuye abagororwa i Sacramento bari muri gahunda ibaha amahirwe yo kurangiriza igifungo cyabo mu kigo cy’imyitozo y’abazimya inkongi z’imiriro. Abo bagororwa, bari munsi y’imyaka 26, bari bamaze iminsi bafasha kuzimya inkongi zabaye muri Leta ya California.