April 19, 2025

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, Aravuze Ko Bazatsinda Mukura VS Nyuma y’Imvune Zatubabaje Mu Mukino Ubushize

Kapiteni wa Rayon Sports Aratangaza Ko Bateguye Neza Umukino Nubwo Bari Bafite Imvune

Ubushize yadutsinze dufite imvune nyinshi! Kapiteni wa Rayon Sports yarahiriye gutsinda Mukura VS.

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko bagomba gutsinda ikipe ya Mukura VS dore ko umukino yabatsinze kubera ko bari bafite imvune nyinshi. ‎

Kuri uyu wa Gatandatu Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice, kuri Stade Amahoro nibwo ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye Mukura VS mu mukino wo ku munsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

‎‎Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko bawiteguye neza aho babizi ko bafite imikino 8 imbere bagatwara igikombe ndetse anizeza intsinzi abakunzi babo.