Ku nshuro ya mbere muri Afurika hagiye kubera imurikagurisha ry’ikawa n’icyayi ry’iminsi ibiri rizabera mu Rwanda kuva tariki 7 kugeza ku wa 8 Nyakanga 2025. Rizabera kuri Kigali Convention Center, rikaba ryariswe “Africa Coffee and Tea Expo 2025” rizitabirwa n’ibigo bitandukanye byo hirya no hino muri Afurika.
Iri murikagurisha rifite intego yo guhuza abashoramari baturutse hirya no hino muri Afurika ndetse n’abakunzi b’ikawa n’icyayi ngo bungurane ibitekerezo ku bijyanye n’ibyarushaho kwagura ubucuruzi bwabyo.
Umuhango wo gutangiza iri murikagurisha wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, ubera kuri Kivu Noir ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.