April 20, 2025

Goma: Hatangiye gutegurwa ibisasu byari biteze ku kibuga cy’indege

AFC/M23 yatangiye gutegura ibisasu biteze mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma.

Inzobere mu gutegura ibisasu ni zo ziri kwifashishwa kuri iki kibuga cy’indege cya Goma nkuko byatangajwe na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ku wa 28 Werurwe 2025,

Ni igikorwa gica amarenga ko iki kibuga cy’indege gishobora gufungurwa vuba kugira ngo cyorohereze imirimo abatanga serivisi z’ubutabazi zigenerwa abagizweho ingaruka n’imirwano mu burasirazuba bwa RDC.

Iki kibuga kinyanyagiyemo amakamyo menshi yasizwe n’ihuriro ry’ingabo za RDC

Abarwanyi ba M23 bagenzura iki kibuga kuva muri Mutarama 2025.