April 19, 2025

KNC wa Gasogi yateguje kwihimura kuri APR FC ashinja kumwiba mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro

Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles yateguje kwihorera imbere ya APR FC nyuma y’uko ibasezereye mu gikombe cy’Amahoro mu buryo batemeye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino wo ku munsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda bazakiramo APR FC kuwa Gatanu saa moya z’umugoroba muri Kigali Pelé Stadium.

KNC yavuze ko ari amahirwe bagize yo kwihorera kuri APR FC nyuma y’uko ibasezereye mu gikombe cy’Amahoro mu buryo batemeye bitewe nuko bibwe n’umusifuzi.

Yagize ati: “Uyu munsi wa none tugize amahirwe atagira uko asa, tugize amahirwe tutarabona kuva twabaho. Kubona ikipe ivuyemo wumva utemera uko wavuyemo Imana ikongera ikayiguha mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Ntekereza ko ari bwo buryo bwiza bwo kubona Gasogi United icyo ari cyo. Iyi APR FC tuzihorera noneho umusifuzi azayitwambure ntabwo mvuga byinshi ariko ibyabaye birahagije”.