May 15, 2025

Rusizi: Abantu 11 barimo abakobwa 5 bakurikiranyweho ubwambuzi bushukana

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi yataye muri yombi abantu 11 barimo n’ab’igitsina gore batanu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Abatawe muri yombi bari mu bamaze iminsi bahamagara abaturage kuri telefone bakababwira inkuru zibakura umutima n’inkuru zibizeza ibitangaza ariko byose bakabikora bagamije kumbambura.

Aba uko ari 11 bafatiwe mu Mudugudu wa Kamanora, Akagari ka Kanoga, Umurenge wa Nyakarenzo ku wa 9 Werurwe 2025.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonavanture yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba bantu bafatiwe mu bikorwa by’uburiganya bakoraga bifashishije SIM card na telefone.

Ati: “Ibikorwa by’uburiganya nk’ibi bihanishwa ibihano bikomeye kandi bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu n’imibereho y’abaturage. Ntabwo polisi izihanganira na rimwe abishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage n’ubukungu. Ibikorwa byo guhiga no gufata abantu bose bagira uruhare mu buriganya nk’ubu bizakomeza, kugira ngo umutekano w’abaturage n’ubukungu bw’igihugu bikomeze gusigasirwa.”

SP Karekezi yasabye abaturage kurushaho kugira amakenga no kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari uwo bakenetseho ubutekamutwe kugira ngo inzego zibishinzwe zimufashe kubikurkirana.

Abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, aho bategereje ko dosiye zabo zitunganywa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Mu Rwanda umuntu wese wiyitirira uwo atariwe cyangwa agakoresha ibikangisho agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi, akabikora agamije kwambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo aba akoze icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw.