April 19, 2025

Gicumbi: Abagabo babiri baguranye abagore babo biturutse ku makimbirane ashingiye ku businzi

Umugabo witwa Hakorimana Innocent utuye mu mudugudu wa Gatare, akagari ka Mudandi i Mudende mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi avuga ko yabanye n’uwitwa Musabyimana nk’umugabo n’umugore ndetse babyarana abana bane, ariko mu kubana kwabo ngo ntiyatekerezaga ko uwo mugore ari umusinzi ku gipimo gikabije.

Hakorimana akomeza avuga ko umunsi umwe yatunguwe no kuba uwo bashakanye yaratashye saa sita z’ijoro akamufunguza, maze umugabo yajya gufungura agasanga umugore atahanye n’undi mugabo byavugwaga ko bajyaga basangira, maze ngo imirwano igatangirira aho hagati ya Hakorimana n’umugore we Musabyimana wafashwaga n’uwo mugabo bari basangiye.

Inkuru dukesha Radio Ishingiro ikomeza ivuga umugore w’uwo mugabo wari utahanye na Musabyimana yumvishe indwano maze akaza gukiza umugabo we ariko bikarangira ahakomerekeye ndetse bikanamuviramo kujya mu bitaro.

Byaje kurangira uyu mugabo uzwi nka Karamyasa ajyanye na Musabyimana bajya kwibanira maze umugore we Claudine wari wakomeretse ndetse yanavunitse akaboko abura umurwaza, niko kwigira inama yo kujya gutakambira Hakorimana Innocent ngo arebe ko hari icyo yamufasha.

Hakorimana Innocent ati: “Mpita mubwira nti [rero aho kugira ngo undege ngwino njye nkuvuza] na rasiyo (ration) nkajya mushakira nyine! Akajya aza ku mugoroba akirira, nuko ngez’aho ndavuga nti [nubundi reka birangirire rimwe ugume ahangaha]”

Ubu Claudine wahoze ari umugore wa Karamyasa yisanze mu rugo rwa Hakorimana biturutse ku makimbirane yabaye muri uru rugo akomoka ku businzi.