May 12, 2025

Staff technique ya Rayon Sports WFC yeguye kubera kudahembwa

Abatoza n’abagize Staff Technique y’ikipe ya Rayon Sports Women FC beguye nyuma y’amezi atatu badahembwa. Aba bakozi basabye ko bishyurwa agahimbazamusyi k’imikino itanu iheruka ndetse n’ibirarane by’umwaka ushize, ariko ntibigeze babihabwa.

Iyi nkuru ibaye mu gihe iyi kipe iri kwitegura umukino ukomeye izahuramo na AS Kigali muri weekend.

Nubwo hari ibi bibazo by’imishahara, Abakobwa ba Rwaka bagaragaje imbaraga nyinshi mu kibuga, kuko ejo batsinze ikipe ya Ndabuc W FC ibitego 9-0, bakomeza kwerekana ko bafite ubushobozi bwo kwitwara neza nubwo hari ibibazo by’ubukungu mu ikipe.