Nzovu umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga ndetse wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda yabajije Juwayeze uzwi nk’uwihebeye umuhanzi Juno Kizigenza uko bamuguriye Fanta bikarangira atewe inda.
Iyi ni imwe mu nkuru zakomeje kuvugwaho mu myidagaduro yo mu Rwanda aho Juwayezi wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto ye amugaragaza atwite inda nkuru ndetse na we ubwe akiyemerera ko atwite ariko uwayimuteye akaba akiri ibanga.
Muri video yatambutse kuri shene ya YouTube yitwa DC TV Rwanda, Nzovu agaragara ari kumwe n’umunyamakuru basuye Juwayeze aho aba bamushiriye igitoki, Nzovu akavugsa ko uyu mukobwa nabyara bazamuzanira n’ifu y’igikoma.
Amakuru yakomeje kugenda acicikana avuga ko uwateye Juwayeze inda yari yamuguriye Fanta, abandi bakavuga ko yayitewe n’Umunyarwanda uba hanze ndetse na nyirubwite akabyemeza aho anavuga ko akimara kumenya ko atwite yamuhamagaye undi akamubwira ko afite akazi kenshi.