April 19, 2025

Umuhanda Kigali-Muhanga ntukiri Nyabagendwa

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Muhanga wafunzwe kubera impanuka y’ikamyo yahabereye mu gitondo cyo Kuri uyu wa Gatatu igafunga umuhanda wose.

Polisi yasabye abakoresha umuhanda Nyarubaka – Cyakabiri n’abatwara imodoka nini kwihangana mu gihe imirimo yo gukura iyo kamyo mu muhanda irimo gukorwa.