Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gatsibo ho mu karere ka Gatsibo bavuga ko barembejwe n’abajura babiba ngo dore ko bamaze kuba benshi ku buryo batakibasha kubacunga.
Umwe mu baturage bavuganye na BTN TV yavuze ko yagiye gusura umuhungu we agarutse asanga matela yari yanitse barayitwaye, ku munsi wakurikiyeho baragarutse bamwiba imyenda. Akomeza avuga ko bitaciriye aho kuko bukeye bwaho baje kumwiba ingurube icyako bavugije induru za ngurube abajura barazisiga.
Uyu muturage akomeza avuga ko kuri ubu amatungo bararana nayo mu nzu kugira ngo batayibwa.
Aba baturage bavuga ko babona ko hakenewe izindi mbaraga zitari iz’irondo ngo kuko abanyerondo b’umwuga bo muri aka gace nabo batinya aba bajura.
Umwe ati: “Irondo ry’umwuga rirahari ariko naaryo nta ngufu rifite kubera ko abajura bahari ni benshi. Ahubwo bakadusabiye abasirikari cyangwa abapolisi bakajya barara paturuye (patrouille) bakajya bararana n’abo bantu”.
Bavuga kandi ko iyo batanze amakuru kuri aba bajura usanga ubuyobozi bubafata, hashira iminsi mike bakagaruka aho bagirira nabi ababatanzeho amakuru.