April 20, 2025

Rwamagana: Urujijo ku rupfu rw’umusore ukiri muto wasanzwe mu ishyamba

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Nshimiyimana Noël, byavugwaga ko yari umwe mu bajura ruharwa bo mu Karere ka Rwamagana yasanzwe mu ishyamba yapfuye, ubuyobozi buvuga ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe niba hari n’ababigizemo uruhare babihanirwe.

Umurambo w’uyu musore wasanzwe mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Cyahafi mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore umurambo we wabonetse mu gitondo cyo ku wa 25 Gashyantare 2025, nyuma y’aho mu ijoro ryakeye yari yaraye yibye inzugi ahantu.

Ati ‘‘Nijoro twumvise ko hari ahantu yari yagiye kwiba ibintu bitandukanye birimo inzugi, rero abantu bamushakishije baramubura, mu gitondo twumva ngo umurambo we wabonetse ahantu mu gashyamba. Inzego z’umutekano zahise zijyayo hamwe n’abaganga hahita hanatangira iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.’’

Gitifu Rushimisha yasabye urubyiruko kwirinda ubujura.

Ati “Dufite amashuri bigiramo ubuntu Leta yatwubakiye, hari andi y’imyuga dufite iyo unasoje kwiga baguha ibikoresho ukaba watangira gukora aho kujya kwiba, urubyiruko rwacu turarusaba kugana umurimo aho kwiba. Ikindi buri wese akwiriye gushaka icyo gukora cyamubeshaho aho kwiringira ubujura.’’

Yasabye abaturage kwirinda kwihanira, abibutsa ko hari ubuyobozi kandi bwiteguye gufasha buri muturage wese aho kwihanira.

Nshimiyimana yitabye Imana nyuma y’igihe gito avuye mu Igororero rya Nsinda aho yari yarakatiwe azira kwiba inka.