Ku kigo nderabuzima cya Cyanika, hagejejwe abantu bagera kuri 40 baturutse ahari habaye ubukwe bakanywa ubushera bakaba barimo gucibwano no kuruka, hagakekwa ko ari bwo bwabiteye.
Abo baturage ni abo mu Kagari ka Nyagahinga, Umudugudu wa Gakenke, Umurenge wa Cyanika, bavuga ko mu ijoro ryakeye ku wa 24, hari abaturage bagiye mu birori byo kwishimira mugenzi wabo wari wasezeranye n’umugore we imbere y’amategeko, bakanywa ubushera, abagera kuri 40 bakarwara indwara yo gucibwamo no kuruka.
Amakuru avuga ko uwo musururu wahumanyijwe bigatuma barwara mu nda ndetse no kubabara mu mutwe nyuma yo kubunywa ku muturanyi wabo witwa Ahishakiye Evariste, ariko ngo ni ibintu byabateje umutekano muke mu muryango.
Muri aba barwayi abagera kuri 6 ni bo boherejwe mu byaro bikuru bya Ruhengeri na Butaro.