Imidoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster yari itwaye abagenzi 15 ikoze impanuka batanu bahasiga ubuzima abandi barakomereka bajyanwa mu bitaro bya Gisenyi.
Ni amakuru Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Tuyishime Jean Bosco atangarije KigaliToday dukesha iyi nkuru, avuga ko iyo modoka ikoze impanuka igeze ahutwa ku Nyundo ubwo yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu.
Ati: “Ni imodoka ya Coaster yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu aho yageze ahitwa ku Nyundo ikora impanuka abagenzi 5 bahita bitaba Imana, mu gihe abandi bajyanwe mu bitaro bya Gisenyi, umwe muri bo niwe utakomerekeye muri iyo mpanuka”.