April 20, 2025

Hemejwe urupfu rwa Col Makanika wayoboraga umutwe wa Twirwaneho

Ubuyobozi bw’Umutwe wa Twirwaneho, ugamije kurengera Abanyamulenge batotezwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwemeje amakuru y’urupfu rwa Col Rukunda Michel uzwi nka Makanika, wari umuyobozi wawo, waguye mu gitero cya Drone y’ihuriro ry’ingabo za RDC ku wa 19 Gashyantare 2025.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa wawo Ndakize Kamasa Welcome ku wa 20 Gashyantare 2025, uyu mutwe wavuze ko wihanganishije Abanyamulenge, Abatabazi n’abarwanashyaka ba Twirwaneho ku Isi yose.

Wagize uti “Intwari yacu yatabarutse ku itariki 19 Gashyantare 2025, akaba yaguye ku rugamba rwo kurwanya jenoside ikorerwa Abanyamulenge n’abandi basa na bo imaze imyaka irindwi, yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Leta y’igihugu cyacu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Wazalendo, hamwe n’abafatanyabikorwa bayo ari na bo bagabye igitero cya Drone iturutse i Kisangani, mu rwego rwo guca intege umugambi wo kwirwanaho.”