Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Niyonshuti Valens, bari bamaze igihe babana binyuranyije n’amategeko.
Uyu mugore yamenyekanye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yakoze mu rwego rwo gushyigikira Perezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye mu 2024.
Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025 nibwo Musengamana Béatha yasezeranye n’umugabo we mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.
Musengamana yavuze ko yishimiye gusezerana n’umugabo we bari bamaze imyaka 12 babana mu buryo bunyuranye n’amategeko.