April 19, 2025

Rubavu: Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa inzoga z’inkorano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano yataye muri yombi umugore w’imyaka 41, nyuma yo kumufatana litilo 1 760 z’inzoga z’inkorano.

Byabereye mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu ku wa 5 Gashyantare 2025.

Inzego z’umutekano zabwiwe n’abaturage ko mu rugo rw’uyu mugore hengerwa inzoga zitujuje ubuziranenge, hategurwa ibikorwa byo kujya kubisaka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SSP Karekezi Twizere Bonavanture, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gisenyi, mu gihe hagitunganywa dosiye ye ngo ishyingikirizwe ubushinjacyaha.

Ati “Turakangurira abaturage kwirinda ikoreshwa n’icuruzwa ry’izi nzoga z’inkorano kuko zigira ingaruka mbi ku buzima no ku mutekano. Izi nzoga ziteza urugomo rukurikirwa no gukubita no gukomeretsa.”

SSP Karekezi Twizere Bonavanture yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye uyu mugore afatwa, aboneraho no gushishikariza abaturage muri rusange kujya batanga amakuru ku bikorwa nk’ibi, anabasaba ko abashaka kunywa inzoga bakoresha izemwe n’amategeko.