Niyonkuru Elisé w’imyaka 19 afungiye kuri sitasiyoya RIB ya Gihango, akurikiranyweho gusambanya umwangavu w’imyaka 17 yafatanywe mu nzu yabagamo.
Uwo musore ni wo mu Kagari ka Kimpindu, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, wabanaga na mukuru we mu Mudugudu wa Rushikiri, Akagari ka Mageragere, Umurenge wa Mushubati, Akarere ka Rutsiro ari naho umwangavu Nyirabahire Valentine yafashe ku ngufu atuye.
Abaturage b’uyu Mudugudugu baganiriye na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru bavuze ko uwo musore uturuka mu Mudugudu w’Uwakibaba, mu Murenge wa Kirimbi yari yaje aho mu Karere ka Rutsiro kubana na mukuru we usanzwe akora mu kabari (mucoma).
Umwe ati: “Yabanaga na mukuru we witwa Habimana Déo ukora ku cyokezo cy’akabari, tumwita mucoma. Umukobwa yafashe we yitwa Nyirabahire Valentine bakaba bombi batuye mu Mudugudu wa Rushikiri.”
Yakomeje agira ati: “Ashobora kuba hari utwo yashukishije uriya mukobwa kuko ubusanzwe ni umunyeshuri ariko wiga arivamo, Dukeka ko yanamwizezaga kuzamugira umugore we kuko umukobwa yasanzwe mu nzu umusore yabagamo ku makuru yari atanzwe n’ababaketse, arafatwa.’’
Undi na we waganiriye na Imvaho Nshya yagize ati: “Kugira ngo aya makuru amenyekane, umukobwa yafashe telefoni y’umusore yandikira nyina ko ari kumwe n’uwo musore kwa Mucoma (Habimana Déo) mu cyumba cye baryamye, ngo ntamutegereze.”
Yongeyeho ati: “Nyina mu kugira amakenga yatanze amakuru, inzego ayahaye zihageze zisanga koko ari mu cyumba cy’uwo musore baryamanye, barabakinguza, bafata umusore ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Gihango, umukobwa yoherezwa ku kigo nderabuzima cya Mushubati, ahita ajyanwa kubitaro bya Murunda, muri Isange One Stop Center.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati Mwenedata Jean Pierre, yavuze ko koko umukobwa yasanzwe kuri uwo musore baryamye, umusore arafatwa naho umukobwa Nyirabahire ajyanwa kuri Isange One Stop Center.
Yagize ati: “Uwo mukobwa yari arimo ataha iwabo, umusore aramushukashuka amujyana mu nzu ye, mu cyumba araramo, bararyama, kuko hari mu masaha y’umugoroba, umukobwa akeka ko iwabo baza kumushakisha cyangwa kumubaza impamvu yatinze nataha.”
Umusore twahise tumufata tumushyikiriza sitasiyo ya RIB ya Gihango, umukobwa ajyanwa kuri Isange One Stop Center y’ibitaro bya Murunda ngo agire ubufasha ahabwa n’ibimenyetso bitaba byasibangana.”
Yasabye ababyeyi ubufatanye n’ubuyobozi n’abarezi ku mashuri mu kwigisha abana imyitwarire myiza,n’ingaruka zigera ku bakora ibyaha nka biriya byo gusambanya abana,kuko nubwo imyaka yegeranye ariko umwe ari mu myaka y’ubukure,imwemerera gufata icyemezo,undi akaba mu myaka itabimwemerera.
Yanasabye urubyiruko kugira amakenga rukirinda kuko nk’uyu mukobwa ashobora kuhakura inda itateganyijwe, bombi bakaba bakwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Yavuze ko mu ngamba Umurenge ufite zo gukumira ibyaha nk’ibi, harimo kwigisha abana ubwabo binyuze mu mashuri n’ahandi hahurira urubyiruko rwinshi, kimwe no kuganira n’abayeyi ku mirerere iboneye y’abana babo, haba mu nteko z’abaturage, umugoroba w’ababyeyi n’ahandi bahurira, hakanifashishwa abanyamadini n’amatorero, n’ubundi buryo bwose bwafasha ngo ibyaha nk’ibi byirindwe.
Icyaha nikiramuka kimuhamye azahanishwa ingingo ya 133 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange, iteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25.