Urujijo rukomeje kuba rwose ku cyatumye umuraperi Kanye West n’umugore we, Bianca Censori bava ahabereye ibirori byo gutanga ‘Grammy Awards 2025’ bitarangiye, aho bamwe bavuga ko baba basohowe.
Uwahaye amakuru Page Six yatangaje ko abashinzwe umutekano basohoye Kanye West n’umugore we nyuma y’uko uyu mugore yambaye imyambaro igaragaza ubwambure bwe.
Nyuma y’umwanya muto Kanye West na Censori bageze muri Crypto.com Arena, bongeye kugaragara basohoka muri iyi nyubako, binjira mu modoka yabakuye ahabereye ibi birori bitarangiye.
Nubwo benshi bakomeje guhamya ko aba bombi birukanywe kubera imyambarire idakwiriye, hari n’amakuru avuga ko nyuma yo kunyura ku itapi itukura, bahisemo kuva ahaberaga ibi birori ku bushake bwabo.
Kugeza ubu abasanzwe bategura Grammy Awards, ntacyo baratangaje kuri ibi.
Kanye West yari yatumiwe muri ibi birori kuko yari umwe mu bari bahataniye igihembo cy’indirimbo nziza ya Rap.
Uyu muraperi uzwi mu ndirimbo ‘Heartless’ yari yitezweho kwegukana igihembo cye cya 25 cya Grammy, binyuze mu ndirimbo ‘Carnival’ yakoranye na Ty Dolla $ign. Icyakora, icyo gihembo cyegukanywe na Kendrick Lamar kubera indirimbo ‘Not Like Us’.