April 19, 2025

Perezida Museveni yategetse ko abayobozi bariye amafaranga y’abaturage bafungwa

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yategetse Umuyobozi Mukuru wa Polisi guta muri yombi abayobozi bakekwaho kunyereza amafaranga yagenewe abaturage mu gace ka Lango.

Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, kuri uyu wa 2 Gashyantare 2025.

Yavuze ko ibi abikoze nyuma yo gusubira mu gace ka Lango, agasoma raporo yo ku wa 25 Mutarama 2025 igaragaza ko abayobozi banyereje amafaranga yagombaga gutangwa muri gahunda ya Parish Development Model (PDM) igamije gufasha abaturage bo mu cyaro kwiteza imbere, bafunguwe.

Museveni yavuze ko bagomba gufatwa bakongera gufungwa ndetse ko umuntu wese uzagerageza gukingira ikibaba abo bayobozi na we azabiryozwa.

Yagize ati “Umuyobozi uwo ari we wese uzananiza cyangwa akabura gukurikirana abo bakekwaho kurya amafaranga y’abaturage na we azabiryozwa.”

Uretse kunyereza amafaranga, iyi gahunda inavugwamo ruswa cyane.

Amakuru dukesha Nile Post avuga ko mu turere twa Alebtong, Dokolo na Amolatar, abayobozi bagiye baka abaturage amashilingi ari hagati ya 50.000 na 80.000, kugira ngo bashyirwe muri iyi gahunda.

Bivugwa ko aba bayobozi bafunguwe nyuma yo guha polisi ingwate y’amafaranga. Gusa ntiharatangazwa amazina yabo.

Ni kenshi Museveni yagiye yihanangiriza polisi yemera ingwate, igafungura abagize uruhare mu kunyereza amafaranga yo muri gahunda ya PDM.