May 13, 2025

M23 yatangaje agahenge kubera impamvu z’ubutabazi

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko kuva ku itariki ya 4 Gashyantare 2025, rihagaritse imirwano kugira ngo ribanze rikemure ibibazo byihutirwa bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi ku baturage.

Iri huriro kandi ryavuze ko ridafite umugambi wo gufata Umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo n’ibindi bice, ariko ryiyemeje kurinda abasivile ndetse n’ibirindiro byaryo.

AFC/M23 yasabye ingabo za SADC kuva muri DR Congo kuko kuhaba kwazo nta shingiro bifite.