April 19, 2025

Loni yemeje ko umutwe wa M23 uri gusatira umujyi wa Bukavu

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibikorwa byo Kubungabunga Amahoro mu Muryango w’Abibumbye, Jean Pierre Lacroix, yatangaje ko umutwe wa M23 wakomeje imirwano werekeza mu Mujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 31 Mutarama 2025.

Imirwano yerekeza muri Kivu y’Amajyepfo yatangiye nyuma y’uko tariki 26 Mutarama 2025, M23 yigaruriye Umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.

M23 yahise itangaza ko izakomeza urugamba igafata na Kinshasa, ariko ibwira Guverinoma ya RDC ko niyemera ibiganiro bigamije gushaka umuti urambye izahagarika imirwano.

Jean Pierre Lacroix yagaragaje impungenge ko M23 ishobora gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu kiri hafi y’aho uyu mutwe uri nk’uko wabigenje i Goma.

Ati “Urabizi, ntabwo duhangayikishijwe gusa n’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko iyo urebye ibihe byahise, bimwe mu bintu nk’ibi bishobora guteza amakimbirane mu karere kose. Bityo, ni ngombwa cyane ko hakoreshwa ingufu zose za dipolomasi, mu kwirinda ko ibyo byaba.”

Lacroix yavuze ko amakuru yahawe avuga ko M23 yari igeze muri kilometero 60 uvuye i Bukavu.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, byatangaje ko abasirikare ba Leta bari muri Kivu y’Amajyepfo bose bashyizwe ku mihanda ikikije Umujyi wa Bukavu ngo utigarurirwa na M23.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’umujyi na bwo bwahise bushyira imbaraga mu kwinjiza abasivili mu gisirikare ngo bafashe kuwurinda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira ryatangaje ko abarenga ibihumbi 300 b’i Goma no mu bice bihakikije bavuye mu byabo.