Umugore wa Jay Polly yongeye gushimira umuhanzi Platini ukomeje kuba hafi umuryango we
Mbabazi Sharifa wari umugore wa Jay Polly, yashimiye bikomeye Platini wita ku muryango wa nyakwigendera, icyakora aboneraho umwanya wo kugaya abatarabashije gushyira mu bikorwa ibyo bemeye mu muhango wo guherekeza uyu muraperi.
Ibi Sharifa yabigarutseho nyuma yo kubona amashusho y’umunyamakuru Angelbert Mutabaruka agira abantu inama yo kwirinda kwemera amasezerano babitewe n’amarangamutima.
Ati “Njye mba mfite ingero zifatika, abahanzi ntubibuka bashyingura Jay Polly bavuga ngo bazita ku bana be? Babitaho? Abantu barabeshya, hari abavugishwa n’amarangamutima y’ahantu hapfuye umuntu cyangwa ahabaye ubukwe.”
Mbabazi Sharifa mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko atari abahanzi gusa bavuze amagambo yo kubeshya ahubwo n’abandi bose batanze amasezerano abayasohoje ari mbarwa.
Ati “Icyubahiro cyose nkigomba Platini Baba, na ho abandi ni ifoto gusa bashakaga. Ahubwo abenshi usanga bashaka ko umuryango wa nyakwigendera ubitaho kurushaho.”
Mu gitaramo Platini aherutse gukora muri Werurwe 2024, yakusanyirije arenga miliyoni 13 Frw yo gufasha umuryango w’uyu muraperi witabye Imana mu 2021.
Jay Polly yitabye Imana asize abana babiri yabyaranye n’abagore babiri barimo Mbabazi Sharifa ari na we babanaga mbere yo kwitaba Imana ndetse na Nirere Afsa wamenyakanye nka Fifi ari na we wamubyariye imfura.
Inkuru ya IGIHE