RDC: Gen Maj Cirimwami yarasiwe ku rugamba ubwo yasuraga abari imbere
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami, yishwe arashwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23, mu gace ka Kasengezi, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wawo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 24 Mutarama 2025.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Kanyuka yagize ati “Umugaba Mukuru w’igisikare cy’umutwe wa FDLR, General Chirimwami, yapfuye. Yiciwe i Kasengezi ubwo yasuraga abari imbere ku rugamba kugira ngo yifotozanye na bo.”
Gen Maj Cirimwami yakunze kugaragara nk’ushyigikiye cyane imitwe irimo Wazalendo na FDLR, ndetse yerekana uruhare rweruye mu mikoranire y’igisirkare cya RDC n’iyo mitwe, by’umwihariko mu ntambara bahanganyemo n’umutwe witwaje intwari wa M23.
Raporo nyinshi z’impuguke zagiye zigaragaza ko Gen Maj Cirimwami yari we shyiga ry’inyuma mu guhuza FDLR n’ubutegetsi bwa RDC ndetse n’ingabo z’icyo gihugu.
Ku wa 23 Mutarama 2025, ni bwo umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko ugiye gufata Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abatuye muri uyu mujyi bababaye cyane, abateguza kubohorwa.
Mu gitondo cyo ku wa 23 Mutarama 2025, abarwanyi ba M23 bari bahanganiye n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu mujyi wa Sake, mu bilometero birenga gato 20 werekeza i Goma.
Ingabo za RDC zohereje indege z’intambara mu bice byegereye Sake, kugira ngo zikure abarwanyi ba M23 muri uyu mujyi. Guverineri Gen Maj Peter Cirimwami yari yagiye kuzitera ingabo mu bitugu ariko byabaye iby’ubusa, ari na bwo yaje kuraswa nyuma, nk’uko M23 yabyemeje.
M23 ntiri muri Sake gusa, kuko igenzura n’ibindi bice bikikije umujyi wa Goma birimo Minova hafi y’Ikiyaga cya Kivu ndetse na Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo.
Inkuru ya IGIHE