Assana Nah wifuzwa na Rayon Sports yageze mu Rwanda
Umunya-Cameroun Assana Nah Innocent ukina anyuze mu mpande, yageze mu Rwanda, aho agiye gusinyira Rayon Sports FC.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mutarama 2025, ni bwo uyu mukinnyi yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yakirwa na Perezida w’abafana ba Rayon Sports, Claude Muhawenimana.
Uyu mukinnyi wakiniraga Coton Sport FC de Garoua, yakiriwe kandi na Aziz Bassané umaze kumenyera ubuzima bwo muri Rayon Sports, dore ko aba bombi bakuriye mu irerero rimwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun.
Igihe yari muri Coton Sport FC, Assana Nah Innocent yakinanye na yo imikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup. Ayisize ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rwa Shampiyona ya Cameroun igeze ku munsi wayo wa munani.
Mu yandi makipe yakiniye harimo Moghreb Tétouan yo muri Maroc na Colombe Sport FC y’iwabo.
Assana asanze Rayon Sports FC irimo abakinnyi babiri bashya basatira izamu, ari bo Raymond Lolendi Ntaudyimara ukomoka muri Tanzania, na Ntamba Musikwabo Malick wavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Rayon Sports FC iri gushaka uko yongeramo abakinnyi bashya kugira ngo ikomeze kuyobora Shampiyona y’u Rwanda, no kwitwara neza mu marushanwa y’Igikombe cy’Amahoro n’icy’Intwari.