Umutwe wa M23 uri kwagurira ibirindiro muri Kivu y’Amajyepfo
AMAHANGA

Umutwe wa M23 uri kwagurira ibirindiro muri Kivu y’Amajyepfo

Jan 20, 2025

Umutwe wa M23 uri kwagurira ibirindiro byawo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ugamije guhagarika ubwicanyi n’itotezwa bikorwa n’ingabo z’iki gihugu n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR bafatanyije.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse tariki ya 27 Ukuboza 2024, igaragaza ko ingabo za RDC zari zarashinze ibirindiro bikomeye mu gace ka Lumbishi gaherereye muri Teritwari ya Kalehe.

Kuva muri Gicurasi 2024, izi ngabo zifatanyaga n’indi mitwe yitwaje intwaro nka FDLR mu kubaga ibitero muri Lumbishi, aho zarasaga ku birindiro bya M23 biri muri Teritwari ya Masisi nka Ndumba.

Umuvugizi w’ingabo za RDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, yabwiye itangazamakuru ko ingabo ziri muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo zatangije ’Opération Caterpillar’ igamije kubuza abarwanyi ba M23 kwagurira ibirindiro muri izi ntara zombi.

Nyuma y’imirwano ikomeye yabaye ku wa 18 Mutarama 2025, abarwanyi ba M23 bafashe Lumbishi; bakomereza muri Numbi na Shanje mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Mutarama, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Teritwari ya Kalehe, Thomas Bakenga.

Bakenga yagize ati “Nyuma ya Lumbishi, bakomereje muri Numbi na Shanje, hombi muri Teritwari ya Kalehe.”

Ubwo abarwanyi ba M23 bafataga Lumbishi, abaturage babakirije ibyishimo, babagaragariza ko bishimiye kuba binjiye muri aka gace ndetse banabagezaho ibirego by’ibyaha bakorewe n’ingabo za Leta ya Congo, FDLR n’indi mitwe bafatanyije.

M23 yamenyesheje abaturage ba Lumbishi ko yamaze kwirukana FDLR, ihagarika umuhangayiko baterwaga n’uyu mutwe w’iterabwoba, bariyeri yari yarashyize muri aka gace n’imisoro itemewe n’amategeko yabacaga kimwe no gufata abagore ku ngufu, gushyira abana mu gisirikare n’ibindi batishimiraga, byose babiruhutse.

Inkuru ya IGIHE.COM

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved