April 19, 2025

Kim Kardashian yatangaje ko ari mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana na Kanye West

BEVERLY HILLS, CALIFORNIA - MARCH 27: Kim Kardashian attends the 2022 Vanity Fair Oscar Party hosted by Radhika Jones at Wallis Annenberg Center for the Performing Arts on March 27, 2022 in Beverly Hills, California. (Photo by Axelle/Bauer-Griffin/FilmMagic)

Kim Kardashian yahishuye ko n’ubwo yigeze kumvikana agaragaza ko akeneye kubaho nta mukunzi afite, ari ibintu yavuze abeshya kuko ubu amufite kandi abantu batazatinda kumubona.

Yabigarutseho mu gice cya gatandatu cy’ikiganiro “The Kardashians” ahuriramo n’abo mu muryango we. Aho yagaragaje ko ubwo yavugaga ko ashaka kubaho ari wenyine yabeshyaga.

Ati “Nari mfite intego yo kubaho nta mukunzi…nari ndimo kubeshya mwe mwese. Njyewe ntari mu rukundo cyangwa ntarushaka ndetse ntashaka kwitabwaho? Umenya mutanzi!”

Uyu mugore yakomeje avuga ko umukunzi we azamwishimira ndetse na nyina Kris Jenner yungamo ati “Ushobora kuba umukunda bya nyabyo!”