Theo Bosebabireba ari mu gahinda gakomeye kubera ibyabaye ku mugore we
Theo Bosebabireba ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko umugore we amaze ukwezi mu bitaro nyuma yo gufatwa n’uburwayi bw’impyiko.
Umugore wa Theo Bosebabireba arwariye mu bitaro bya Rwamagana aho ari gukorerwa ‘Dialyse’.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Theo Bosebabireba yagize ati “Umugore wanjye ararwaye cyane, amaze ukwezi kurenga ari kwivuza impyiko ariko ni nyuma y’igihe yivuza ataramenya ko ari zo arwaye. Kugeza ubu zose uko ari ebyiri zamaze kwangirika, batubwiye ko icyashoboka ari ukuzisimbuza.”
Theo Bosebabireba ahamya ko uburwayi bw’umugore we bumuhangayikishije bikomeye, ati “Urumva impyiko ze zose zarangiritse, ubu aba akorerwa Dialyse kandi birahenda.”
Uyu mugabo yavuze ko kubera ko umugore we arwariye kure y’aho atuye, usanga kumugeraho no kwita ku bana ari ikibazo. Ati “Usanga nagiyeyo umunsi umwe undi nkaba ndi i Kigali nita ku bana, muri make sinorohewe rwose.”
Theo Bosebabireba ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamamaye mu ndirimbo nka ‘Bosebabireba’ yanitiriwe, ‘Kubita utababarira’, ‘Ikiza urubwa’ n’izindi nyinshi.