The Ben yahaniwe gutwara imodoka atambaye umukandara wabugenewe
Polisi y’u Rwanda yahanishije The Ben gutanga amande y’ibihumbi 10 Frw kubera amakosa yakoze yo gutwara imodoka atambaye umukandara wabugenewe.
Aya mande The Ben yaciwe, asanzwe yakwa umuntu wese ufashwe atwaye imodoka ariko atambaye umukandara wabugenewe.
Nyuma y’iki gihano, The Ben wemera amakosa yakoze, yakoresheje imbuga nkoranyambaga ze mu rwego kugira abandi inama, kugira ngo birinde kugwa mu makosa yaguyemo.
Ati “Ejo bundi mwabonye amashusho yanjye namamaza indirimbo yanjye ‘My name’ nakoranye na Kivumbi King. Nari mu modoka ntambaye umukandara, ikizira mu mategeko n’amabwiriza agenga abatwaye ibinyabiziga uko tuyahabwa na Polisi y’Igihugu cyacu.”
Yakomeje ati “Nitabye Polisi yacu kandi nabihaniwe. Mbasabye imbabazi mwese mbasezeranya kutazasubira ukundi ndetse no kwitwararika singwe mu makosa igihe cyose ndi mu muhanda.”
Yongeyeho ko ari ngombwa kubaha amategeko y’umuhanda, ati “Twese tuyubahe, tugereyo amahoro nk’uko Polisi yacu idahwema kubidukangurira.”
Uyu mugabo aherutse kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yagaragaraga atwaye imodoka ariko atambaye umukandara wabugenewe, ibyatumye bamwe basaba ko akurikiranwa cyane ko iyi myitwarire itemewe ku batwara imodoka.
Source: IGIHE