Rutsiro: Umwana w’imyaka 13 yanyereye agwa muri Sebeya arapfa ubwo yari agiye kwahira
Imananiyirema Placide w’imyaka 13, wari ugiye kwahira ubwatsi bw’amatungo yaguye mumugezi wa Sebeya ahasiga ubuzima.
Nyakwigendera yari uwo mu Mudugudu wa Cyeshero, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro, ubwo yari agiye kwahira ubwatsi hakurya y’umugezi wa Sebaya, yashatse guca iya bugufi yanga kunyura ku kiraro cyo mu kirere gihari, ahubwo agenda asimbukira ku mabuye ari muri uwo mugezi, ayanyereraho agwamo afatwa na rimwe mu mabuye arimo basanga yashizemo umwuka.
Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ivuga ko uwo mwana yari kumwe na mugenzi we w’imyaka 12, ibi byago bikaba byabaye mu ma saa munani n’igice z’amanywa ku wa Gatanu, tariki ya 17 Mutarama 2025, ubwo bombi bari bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo.
Ati’: “Uwo w’imyaka 13 yakomeje kugenda asimbukira kuri ayo mabuye anyereramo afatwa mu ibuye rimwe amazi aramurengera abura gitabara kugeza ashizemo umwuka. Uwo mwana mugenzi we bari kumwe aba ari we utanga amakuru yatumye twese tubimenya, tugezeyo dusanga yapfuye.”
Yavuze ko abagabo 3 ari bo bamugezeho bakamukuramo,umurambo ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma rya muganga mbere y’uko ushyingurwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi Migabo Mpirwa, yavuze ko uwo mwana yarohamye ajyanye na mugenzi we kwahira ubwatsi bw’amatungo.
Ati: “Urebye igice yari yanyuzemo nta n’amazi menshi yari ahari kuko muri iyi minsi mu Karere kacu nta mvura nyiinshi iri kugwa yatuma ayo mazi aba menshi ku buryo abantu bashobora kuwambukamo bakoresheje amaguru. We rwose umuntu yavuga ko ari nk’umunsi wari wageze kuko iyo agenda yitonze ntasimbagurike yari kugera hakurya nta kibazo.”
Avuga ariko ko nta mpamvu yo kujya kwiteza Sebeya umuntu ayinyuramo yibwira ko nta kibazo, kandi harubatswe ibiraro 2 byo mu kirere ngo bajye babinyuraho mu rujya n’uruza rwo kuyambuka, kimwe kiri mu mudugudu wa Gashihe, ikindi kiri mu wa Nkuna ari na ho abo bana bajyaga gushaka ubwo bwatsi.
Ati: “Turasaba abaturage bashaka kwambuka uriya mugezi banyuze muri biriya bice, kunyura kuri biriya biraro, kuko uretse n’abato, n’abakuru ni byo bisubizo byizewe byo kwirinda impanuka z’uriya mugezi.”
Yakomeje avuga ko uwo mwana yagombaga kuhanyura akahira ubwatsi akagaruka nta nkomyi, ariko nyine we na mugenzi we bashatse guca iya bugufi, umwana aruhira kuhasiga ubuzima,tukaba twihanganishije umuryango wagize ibyago.