RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza kubera ibiganiro anyuza ku muyoboro wa YouTube bigana mu nzira zo gukora ibyaha
UBUTABERA

RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza kubera ibiganiro anyuza ku muyoboro wa YouTube bigana mu nzira zo gukora ibyaha

Jan 19, 2025

RIB yatangaje ko yafunze Liliane Uwineza urimo gukurikiranwa kubera ibiganiro akora ku muyoboro we wa YouTube bigana mu nzira zo gukora ibyaha.

RIB ivuga ko yamuhamagaye iramuganiriza ndetse imugira inama yo kujya yigengesera ku magambo akoresha mu biganiro akora kuko ibyinshi babonaga biganisha ku byaha.

Icyo gihe RIB yamugiriye inama yo kureka gutukana no kwibasira abandi no gukoresha imvugo zishobora gukurura urwango. Yagaragaje ko yabyumvise ndetse asaba imbabazi, yiyemeza kugira ibyo ahindura ndetse asiba n’ibiganiro bimwe, ariko nyuma yongera gukora ibiganiro birimo amagambo ashobora gukurura amacakubiri.

Ku wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, yarahamagawe kugira ngo asobanure impamvu arimo gukora ibiganiro birimo imvugo zishobora gukurura amacakubiri yanga kwitaba biba ngombwa ko afatwa hakoreshejwe impapuro zo kumuta muri yombi (mandat).

Iperereza rirakomeza afunze, azafatirwa icyemezo bishingiye ku cyo Iperereza rizagaragaza.

Source: KigaliToday

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved