Karongi: Batemye insina z’umuturage basiga bashinzemo umusaraba
Mu Murenge wa Murambi, mu Karere ka Karongi, insina z’umuturage witwa Ntirenganya Benjamin zatemwe n’abantu bataramenyekana, bashingamo umusaraba ibintu byateye ubwoba abaturage.
Ni amahano yabereye mu Mudugudu wa Nyarusave mu Murenge wa Murambi, mu masaha y’ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17, aho umuturage witwa Ntirenganya Benjamin w’imyaka 40 y’amavuko yabyutse mu cya kare, agasanga insina ze zatemaguwe ndetse hagashingwamo n’umusaraba, ubundi agatabaza abaturanyi n’ubuyobozi.
Mu bo Imvaho Nshya yabashije kuvugana na bo, bagaragaje ko biteye ubwoba by’umwihariko kuri nyiri umurima ngo na cyane ko atazi impamvu bashinze umusaraba mu murima we, nyuma yo kumutemera insina.
Umwe yagize ati: “Ibi bintu ni amahano, kugutemera insina barangiza bagashyiramo umusaraba ni akaga ndetse biteye n’ubwoba. Uwabikoze nafatwa azabazwe igisobanuro cyabyo.”
Maniriho yagize ati: “Twabyutse kare dusanga bimeze gutya, dutekereza ko bishobora kuba byakozwe mu masaha y’ijoro twaryamye. Uyu mugabo baramuhemukiye.”
Ntirenganya Benjamin we yagaragaje ko uwakoze ibyo ashobora kumukeka kuko hari umuntu ngo bamaze iminsi bafitanye amakimbirane bakanatongana, agasaba ubuyobozi kumumushakira, no gukurikirana iki kibazo cye, ashimangira ko uwamuhemukiye atyo naramuka afashwe yazaryozwa ibyo yakoze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi Kazabaganwa Vedaste yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko bakimenya ayo mahano, baganirije abaturage ndetse hagatangirwa n’iperereza hashakishwa uwaba yatemye izo nsina.
Ati: “Tukibimenya twahageze dukorana inama n’abaturage, tuganira n’uwatemewe insina atubwira ko hari uwo akeka bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane kuko mu minsi ishize baherukaga gutongana gusa ntabwo yahise aboneka.”
Uwo muyobozi yagaragaje ko atari ubwa mbere uyu ukekwa yaba akoze igikorwa nk’iki kuko ngo asanzwe agaragaza imyitwarire itari myiza mu Mudugudu.
Ati: “Twasanze atari n’ubwa mbere ukekwaho iki gikorwa yaba yangije imyaka y’abaturage kuko hari n’undi yaherukaga kwangiriza ndetse akagaragaza imyitwarire itari myiza mu Mudugudu akaba ari yompamvu turi kumurikirana.”
Abaturage bagirwa inama yo gukomeza kwirinda ibikorwa by’urugomo nk’ibi byangiza imyaka ya bagenzi babo bakanashishikarizwa gutangira amakuru ku gihe.