Umuhanzikazi Tems agiye gutaramira muri BK Arena
Tems yemeje ko azataramira muri BK Arena i Kigali ku wa 22 Werurwe 2025.
Ni igitaramo uyu muhanzikazi azakora gikurikiye icyo azakorera muri Afurika y’Epfo ku wa 20 Werurwe 2025.
Tems yemeje igitaramo afite i Kigali nyuma y’igihe bivuzwe ko yagombaga gutaramira i Kigali mu Ukwakira 2024 icyakora biza kurangira bidakunze kubera urutonde rw’ibitaramo yari afite.
Uyu muhanzikazi amaze igihe akora ibitaramo bizenguruka Isi ayimurikira album ye nshya yise ’Born in the wild Tems’.
Tems w’imyaka 28 yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Crazy things’, ’Damages’, ’Try me’, ’Fountains’ yahuriyemo na Drake n’izindi zitandukanye.
Uyu mukobwa yatangiye kuba ikimenyabose mu 2020.
Inkuru ya IGIHE