Hasobanuwe uko byagenze ngo umuhanzikazi Knowless yitirirwe inzoga
Ishimwe Clement n’umugore we Butera Knowless, bagaragaje ko batunguwe n’uburyo hari imwe mu nzoga za BRALIRWA yitiriwe izina ry’uyu mugore bikayihama kuva mu myaka isaga icyenda ishize kugeza uyu munsi.
Babigarutseho mu kiganiro bagiranye na B&B Kigali FM, aho Ishimwe Clement yabajijwe uko byagenze akavuga ko ari ibintu byikoze kuko bagerageje gushakisha niba byaba byaraturutse ku ruganda rwa BRALIRWA bagasanga atari ko bimeze bagahitamo kubifata uko biri.
Ati “Ari na ruriya ruganda nta ruhare rwabigizemo kuko iyo rubikora hari kuzamo ibindi bintu bijyanye n’akazi ni nacyo cyatubangamiye. Dusanga ni abantu bakunda umuntu bagakunda n’icyo kinyobwa ariko dusanga urwo ruganda[BRALIRWA] nta hantu rujya rubikoresha.”
Knowless nawe yavuze ko kwitirirwa inzoga ya BRALIRWA benshi bazi ku izina rya ‘Knowless’ ari ibintu byikoze, kubera ko iyi nzoga yagiye hanze mu bihe yatwayemo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 5 mu 2015.
Ati “Kiriya kinyobwa cyaje mu bihe natwayemo Primus Guma Guma [PGGSS] nibwo bwa mbere bacyerekanye. Hari ku Gisenyi, uwo mwaka ni wo natsindiyemo.”
“Bitangira gutyo, gusa nyine natwe twumvise bimenyekana […] nta n’ubwo ari mu Rwanda gusa kuko no mu bihugu by’abaturanyi kiriya cyo kunywa cyitwa Knowless. Ubwo abantu bafite uko bakunze ibyo bibiri.”
Knowless avuga ku izina rye ariko anagaragaza ko ari iri zina ryaje mu buryo bumutunguye ariko na none akaryiyita mu rwego rwo kwihimura ku muntu wari waramuteze iminsi ubwo yajyaga mu muziki.
Ati “Dutangira umuziki ntabwo abantu babyumvaga. Cyane cyane abakobwa bo byari ibindi. Abancaga intege nibo bari benshi kurusha abambwiye ko bishoboka.”
“Aho nabaga hari umuntu washyizemo imbaraga mu kunca intege […] ambwira ko hari abakobwa baho yigaga babaga bizerera mu bwiza bwabo, kuba abanebwe, kubaho mu buzima bwiza batavunitse…arambwira ngo babita ba Knowless.”
Arakomeza ati “Ndi kubivuga mu buryo bwiza, rero biri mu bintu byambabaje. Ntangira umuziki bambajije izina nzajya nkoresha nkora indirimbo ya mbere, ntabwo nari narabitekerejeho.”
“Ntabwo nari nziko bibabo. Nari nziko abantu bose nari nzi b’abahanzi bakoresha amazina yabo nyuma nza gusanga si byo. Rero kubera ka kantu kankorogoshoye, narababwiye nti mwandikeho Butera Knowless.’’
Avuga ko izina rye atarikuye ku rya Beyoncé nk’uko rimwe na rimwe yabivugaga, agaragaza ko byaturutse kuri uwo muntu wamuninuye ashaka kumwereka ko mu muziki agiyemo kuba indaya.
Avuga ko uwo muntu wamusenye nyuma yaje kuba umwe mu batewe ishema nawe akajya agenda yirata ko baziranye amwita ‘mushiki we’.
Inkuru ya IGIHE