Vestine uririmbana na Dorcas yasezeranye imbere y’amategeko
IMYIDAGADURO

Vestine uririmbana na Dorcas yasezeranye imbere y’amategeko

Jan 16, 2025

Ishimwe Vestine usanzwe aririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we Dorcas, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe n’abatari bake mu Rwanda yasezeranye n’umusore wo muri Burkina Faso.

Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko umuhango wo gushyingirwa bikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere watangiye Saa Kumi z’umugoroba kuri uyu wa 15 Mutarama 2025.

Nta muntu n’umwe wari wemerewe gufata amashusho n’amafoto muri uyu muhango. Amakuru avuga ko ari itegeko ryatanzwe n’abareberera inyungu z’uyu mukobwa muri muzika.

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmbira Imana kuva mu myaka y’ubuto bwabo.

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved