Hatangajwe igiciro fatizo cy’ikawa y’igitumbwe
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko igiciro fatizo ku kilo cy’ikawa y’igitumbwe isarurwa n’umuhinzi uyijyana ku ruganda ku ikawa yeze kandi ihishije neza, ari 600 Frw ku kilo.
Iki kigo cyatangaje kandi ko ku ikawa yarerembye ari amafaranga 150 Frw.
Muri iryo tangazo ryamenyeshaga abahinzi b’ikawa n’inganda zitunganya umusaruro w’ikawa ko muri sizeni ya 2025, igiciro cy’ikawa igemurwa ku ruganda cyahindutse, cyashimangiye ko nta muntu wemerewe kugura munsi y’igiciro cyagenwe.
Rikomeza riti “Ntawemerewe kugura ikawa ku giciro kiri munsi y’icyagaragajwe muri iri tangazo. Iki giciro gitangira gukurikizwa kuva itariki iri tangazo rishyiriweho umukono.”
Icyo giciro kiragaragaza ubwiyongere bw’igiciro cy’ikawa kuko mu 2024, ikawa y’igitumbwe igemurwa ku ruganda, ikilo cyaguraga 480 Frw avuye kuri 410 Frw yatangwaga mu 2023.
Ikawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu u Rwanda rufite kandi ikawa y’u Rwanda imaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga nubwo hari ubwo usanga abahinzi bayo bataka ko bagurirwa ku kiguzi kiri hasi.
Muri rusange mu mwaka wa 2022/2023 ikawa yoherejwe mu mahanga yari toni 20.064,9 zinjije miliyoni 115,9$ ni ukuvuga arenga miliyari 149,5 Frw, mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2021/2022 hari hoherejwe hanze ibiro 15,184,566 byinjiza miliyoni 75,5$, ni ukuvuga arenga miliyari 97,5 Frw.
Muri icyo gihe iyi kawa yagurishijwe ku Mugabane w’u Burayi, Amerika, Aziya, ndetse na Afurika.
Kugeza ubu Ibihugu bya mbere u Rwanda rwoherezamo ikawa birimo u Busuwisi, u Bwongereza, Finland, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buholandi, u Budage, u Buyapani, u Bufaransa, ndetse na Sudani y’Epfo.
Inkuru ya IGIHE